- Ahabanza
- Ibyibazwa
Ibyibazwa
IBIBAZO BYIBAZWA CYANE
- Health Lab ni urubuga Rw'ikorana buhanga Rutanga serivise ijyanye n'inyigisho k'ubuzima rusange ndetse na serivise zimwe na zimwe zijyanye n'ubuzima rusange byose binyuze kuri murandasi, healthlab.rw, imbuga nkoranyambaga... byose ntakiguze gisabwa.
- Serivise Health Lab Itanga ni:
- Inyigisho zigisha abaturage rusange gukoresha Imiti Neza, ubuzima bw'imyororokere no kuboneza Urubyaro, ubuzima bwo mumutwe, ubukangurambaga kundwara, Gusobanukirwa Indyo yuzuye, Gusobanukirwa serivise zijyanye n'inkingo n'ibindi
Health Lab kandi Itanga serivise zingenzi zijyanye n'ubuzima rusange twavuga nko gufasha abaturage kubona byihuse imiti bandikiwe na muganga ndetse no gusobanukirwa uko ikoreshwa igihe batabyibuka, kubarangira amavuriro atangirwaho serivise z'ubuzima bakeneye n'ibindi
- Yego, amakuru yose atangirwa kurubuga Healthlab.rw arizewe kuko atangwa n'abaganga binzobere basanzwe bavura n'ubundi andi aturuka mubigo bya leta n'ibyabikorera, imiryango mpuzamahanga, imiryango iharanira inyunguru zarubanda ... byose bifite aho bihuriye n'ubuzima kandi byizewe.
- Yego, amakuru yose atangirwa kurubuga Healthlab.rw arizewe kuko atangwa n'abaganga binzobere basanzwe bavura n'ubundi andi aturuka mubigo bya leta n'ibyabikorera, imiryango mpuzamahanga, imiryango iharanira inyunguru zarubanda ... byose bifite aho bihuriye n'ubuzima kandi byizewe.
- Health Lab yagufasha binyuze mukukwigisha, kukurangira aho wabonera ubufasha m'ubuvuzi cg aho watangira amakuru yawe igihe birigombwa mw'ibanga kandi byihuse ukabona ubufasha bujyanye n'ikibazo ufite.
Yego, Health Lab amakuru yose ihabwa ajyanye n'abayigana agirwa ibanga m'uburyo bw'izewe nkuko bisanzwe bizwi binakorwa mu mwuga ujyanye no kwita kubarwayi/m'ubuvuzi.
- Yego, Healthlab.rw yubahiriza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye kandi itegura serivise idaheza, buriwese uyisuye arisanga kandi ahabwa serivise itabogamiye kugitsina runaka, imyemerere cyangwa akarere.
Amakuru, serivise n'inyigisho bigezweho kurubuga Healthlab.rw n'izindi mbuga za Health Lab wabimenya usuye healthlab.rw ugakurikira channel ya Whatsapp yayo uciye kuri paje ibanza, wanasura imbuga nkoranya mbaga za Health Lab kenshi gashoboka m'uburyo buhoraho cyangwa ukajya witabira ibikorwa bitegurwa na Health Lab bigera kub'aturage n'ibindi.