Abo Turibo
Health Lab , Iterambere rya serivisi, amakuru n'inyigisho k'ubuzima
Ubutumwa
Gutanga serivisi zijyanye n'inyigisho ku buzima rusange zingana kuri bose, zoroshye kugerwaho kandi zifite ireme hifashishijwe ikoranabuhanga.
Icyerekezo
Guteza imbere ubushobozi bwo kwifatira umwanzuro k'ubuzima hagamijwe kurema umuryango rusange ufite ubuzima buzira umuze binyuze munyigisho



Iriburiro
Umuvuduko w'ikoranabuhanga mu buvuzi n'ubuzima rusange kw'isi hose byazanye Impinduka zikomeye. Guhanga udushya byazamuye urwego rw'ubuvuzi n'ubuzima rusange binyuze mu kwigisha abaturage ibijyanye n'ubuzima rusange ndetse no gutanga amakuru ajyanye n'ubuzima kunzego bireba kandi kugihe. Nkuko kw'isi yose intumbero aruguteza imbere serivisi zijyanye n'ubuzima (ubuvuzi) hifashishijwe ikoranabuhanga, leta z'ibihugu kw'isi yose zakoze ishoramari mugushyiraho ibikorwa remezo hagamijwe koroshya ko serivisi z'ubuzima (ubuvuzi) zigera kuri benshi kandi mugihe gito mu nguni zose z'isi hagamijwe gukora isakazwa rya serivisi n'amakuru k'ubuzima (ubuvuzi). Naho telefone ngendanywa zikaba zimaze kugera kw'ijanisha ryo hejuru cyane hirya no hino mubatuye isi muri rusange. Icyerekezo cy'ikoranabuhanga m'ubuzima (ubuvuzi), nugukoresha ikoranabuhanga rigezweho m'ubuvuzi hagamijwe gufasha itangwa rya serivisi n'inyigisho bijyanye no kwita k'ubuzima rusange byose bigakorwa kukiguzi gito cyoroheye benshi, bityo bigafasha kuzamura ireme mugutanga no guhabwa serivisi zijyanye no kwita k'ubuzima rusange. Hashingiwe kuribi byose, itsinda ry'abaganga ryatangije uburyo bise "Health Lab " nk'umuryango uharanira Inyungu za rubanda hagamijwe guteza imbere itangwa rya serivisi n'inyigisho bijyanye n'ubuzima (ubuvuzi) bikagera kuri benshi m'uburyo bwihuse kandi buhendutse, byose bigakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.
Incamake
Health Lab ni umuryango uharanira inyungu za rubanda binyuze mukorohereza abaturage muri rusange kubona inyigisho na serivisi zijyanye n'ubuzima (ubuvuzi) hifashishijwe ikoranabuhanga.
Health Lab n'ihuriro rusange ryashyizweho n'itsinda ry'abaganga hagamije kuzamura ireme na serivisi bijyanye n'ubuzima ( ubuvuzi) cyane cyane hibandwa kugukora ubukangurambaga kundwara muri rusange twavuga nko gutegura inyigisho zireba rubanda zigisha gukoresha imiti neza, inyigisho zigisha kwirinda indwara no kuzivuza, inyigisho k'ubuzima bwo mumutwe, inyigisho k'ubuzima bw'imyororokere no kuboneza urubyaro n'inyigisho zibanda kugutegura indyo yuzuye.
Health Lab kandi ifite uburyo bufasha abaturage gutanga amakuru ajyanye n'ubuzima yakifashishwa mukuzamura ireme na serivisi bijyanye n'ubuzima (ubuvuzi) twavuga nk'amakuru kundwara z'ibyorezo, amakuru ku imiti itujuje ubuziranenge, amakuru ku ihohoterwa rishingiye kugitsina n'ibindi bifitanye isano n'amakuru kw'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge...


Impinduka za Health Lab k'ubuzima rusange
Impinduka za Health Lab k'umuryango nyarwanda nabayikoresha muri rusange n'ingenzi. Hifashishijwe inyigisho k'ubuzima zitangwa na Health Lab m'uburyo bw'ikoranabuhanga, Health Lab ibasha kugeza kuri benshi amakuru na serivisi byizewe bijyanye n'ubuzima rusange m'uburyo bworoshye kandi buhendutse, hatitawe kumyaka, igitsina cyangwa akarere burimwe aherereyemo.
Uruhare n'umurava bya Health Lab mugutanga serivisi zayo, byongereye abayikoresha muri rusange gusobanukirwa no kwita k'ubuzima bwabo. Beshi bayikoresha batewe ishema n'uburyo bushya yabashyiriyeho.
Ibyo twibandaho
Health Lab yibanda kuguteza imbere ibijyanye no kwirinda, kwisuzumisha ndetse no kw'ivuza indwara kugihe. Imbuga za Health Lab zoroshye kuzikoresha nokubona amakuru y'ingenzi ariho, bityo bigatuma abaturage babigira ibyabo mukubungabunga ubuzima bwabo no kubona serivisi zijyanye n'ubuvuzi kugihe.
- Ubuzima bwo mumutwe
- Ubuzima bw'imyororokere
- Ubumenyi kundwara
- Gukoresha Imiti Neza
- Indyo yuzuye/ Imirire






Intego zacu
Mu rwego rwo kurema umuryango ufite ubuzima bwiza, Health Lab yatangije uburyo bushya bwo korohereza abaturage n'abakoresha serivisi zayo muri rusange kwita no gusobanukirwa byinshi k'ubuzima bwabo ndetse no kubona serivisi zijyanye n'ubuzima (ubuvuzi) m'uburyo bworoshye kandi kugihe. Byose bikorwa hashingiwe Ku ntego zayo zikurikira:
Health Lab intego y'ibanze n'ugukora ubukangurambaga bujyanye no korohereza abaturage kubona imiti bandikiwe na muganga no kubigisha gukoresha imiti neza binyuze mukubahuza n'abahanga muby'imiti hifashishijwe ikoranabuhanga.
Gushyiraho uburyo rusange bwizewe kandi bwihuse bujyanye no gutanga amakuru ajyanye n'ubuzima mw'ibanga.
Guteza imbere ubukangurambaga k'ubuzima bugera kuri bose hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga no kugera ku abaturage.
Kuzamura ubufatanye n'imikoranire n'imiryango mpuzamahanga hagamijwe ubufatanye mukuzamura ireme rya serivisi zitangwa na Health Lab.
Kugira uruhare mukuzamura ireme ry'ubuzima kuri bose haba mu Rwanda ndetse no mumahanga.
Itsinda Ryacu
Board of directors

Phn. Emmy Rugamba
Chairperson

Mr. Nathan Rutayisire
Deputy Chairperson

Mrs. Aimee Uwera
Treasurer

Mr. Octave Mwizerwa
Director Of Community Outreach And Operations

Mrs. Leonardine Katabarwa
Senior Program Officer-Gender Inclusion

Mr. John Niyonzima
Director Of Finance
Staff Members

Muganga Nsengiyumva Boniface
Executive Director

Mr. James Shyaka
Public Health Analyst

Dr. Muhoza Norbert
Internal Medicine Officer

Eng. Depute N.Alphonse
Senior It Engineer

Dr. Byaruhanga GeorgeA
Clinical Surgery Officer

Dr. Tuyishime Hildebrand
Gyneco – Obstri Officer

Mr. Steven Bajeneza
Mental Health Officer

Mr. Mugiraneza Emmy
Youth Engagement Advisor

Mr. Mugabo Derrick
Senior Communication Officer

Dr. Itangishaka Emmanuel
Gyneco-Obstri Officer

Mr. Clement Bizimana
Community Nutrition And Vaccination Advisor

Mr. Kimenyi Diogene
Director Of Public Relations And Strategic Development

Phn. Minani Theobald
Medication Safety Officer